Yanditswe na Berry G Lukson
Kamichi: Oh oh oh sinzi uko ambona
Kitoko: Rubavu rwanjye (aha)
Sinzi impamvu undeba mu maso ukampa igitwenge
Paccy: Amaso y′iwe sinzi uko ambona
Anseka iteka turebana sinzi uko ambona
Inseko y'iwe intera ubwo kuko ntazi ikihishe
Wenda ndi sawa, wenda ndanasekeje
Uwampa amahirwe yo kuvumbura
Nkamenya igihishe inyuma y′ibyo mbona nkareka kwishuka
Inseko y'iwe wenda nayo si shyashya
Dore ko iby'ubu byose byabaye inshinwa
Social Mula: Iyo ndoro mbona buri munsi
Niba itamfitiye urukundo ngaho ndekura
Yaba ari yo mpamvu usetswa no kumbona?
Ntabwo byoroshye, abona nsekeje
Nibaza igituma ambona akampa inkwenene
Niba ari icyasha cyangwa mfite ubusembwa
Sinzi, gusa ni cyo nkwiye kumenya
Humura sindi nyamuryabana
Nziko wahuye na benshi mukanatana, yeah
Wasanga uba useka injuga zanjye nkaba umuhwere
Al Pacino yari yaranshonesheje
Nkamuhwika, nkapfusha ngo dukomeze
None byarangiye ngoswe n′iyo taille
Danny Nanone: Arambona agatwenga
Gusa icyo ntazi nuko ambona fresh cyangwa fake
Ni umwe muri bamwe nkeneye kuvama mo umwe
Tugatera igikumwe nkamubatiza kibonumwe
Ni umukobwa w′i Gasabo wuje ubwuzu ufite swagger
Nzabivuga naseka nseke nti nanjye nakinaga
Mbahunge, unsange, nkwere umuryango Ab'amatiku n′ishyari tubereke umuryango
Kamichi: Oh oh oh sinzi uko ambona
Kitoko: Rubavu rwanjye (aha)
Sinzi impamvu undeba mu maso ukampa igitwenge
Ama-g: Kurura, amaso andye
Intera ubwuzu njye mu gihirahiro
Nimba ntari mu nyungu ndi mu gihombo
Ndishimiwe cyangwa se ndi gusekwa
Iyo ambonye araseka impamvu intera kwibaza
Nshaka kubimenya kuko nanga kwicuza
Nshaka kumenya niba nsa nabi
Mbwira nshaka kumenya icyo useka
Eh, mbwira menye icyo useka
Ciney: Kuki umbona ugaseka, yo
Excuse me, Mister, kuki umbona ugaseka?
Ritobore, bivuge erega ntacyo bitwaye
Akari ku mutima gasesekara ku munwa
Ikibazo ni ubwoko bw′inseko unsekera
Nkeneye kumenya, ha, haha, eh
Passy: Iteka iyo duhuje amaso uraseka
Nkeka ko wamaze gusoma mu mutima wanjye
Nk'usoma igitabo gifunguye
Tracy: Sinzi nimba unsekera
Kitoko: Maso y′inyana ko undeba
Maso y'inyana ubwo usetse iki?
En tant que moi nakupenda
Kamichi: Oh oh oh sinzi uko ambona
Kitoko: Rubavu rwanjye (aha)
Sinzi impamvu undeba mu maso ukampa igitwenge
Babou: Yeah, yeah, yeah, every day
Kuki iyo umbonye utangira ugaseka
Anyway, nagenda ukabireka
Si uyu munsi, ubikora kuva kera
Nshaka kumenya ni iki kibitera
Yego mu nzira ngenda mbitambika
Urabizi ntabyo gushinyika
Wabihaye inyito ngo ni agatigito
Data we! Wasanga ankemesha
Mama we! Ndeba nk'uwikopesha
Witinya, ngaho mbwiza ukuri
Iyo ubonye Babou, ubona Cartoon?
Platini: Uko anteye imboni, aramwenyura
Uko andebye mu maso, aramwenyura
Ariko inseko y′iwe iranjijisha
Bull Dogg: Yeah, El Patrone
Buddha, mukure mu bwigunge
Mukure ku cyapa asa n′uwumiyeho
Mu rwikekwe amaranye iminsi
Rw'ako gaseko ntazi kadasobanutse
Joker nkikeka amababa, yeah
Sinderera, sindi Ali Kiba
Ndi nka Rugamba, Samba cyangwa Ali Baba
Half ya andara nzagusiga dara
Nizitagufata nzaguhamagara
El Patrone umwite Kimaranzara
Ihere amaso wisekere yeah
Wihere ijisho winumire ah
Ibijya gucika bica amarenga
Ijisho ryemere weho ntiwanenga
Arambona agaseka, natambuka agaseka
Namureba haha baby boy nkumirwa
Seka, seka, please humeka
Fata akuka maze nyuma umbwire icyo ushaka
Neg G The General: I′m on it again
Arambona akamwenyura agatwenga agaseka
Mba ndi kure y'iwe, amaso y′iwe akayatereka
Nkagira ngo arampamagara maze ubwo nkamwegera
Namufata akandekuza akanyita ingegera
Ese unkundira iyi cwanga?
Cyangwa nuko mvuga ibigambo byinshi ugakeka ndi bazanga?
Riderman: Nkeneye kumenya niba utari nyamusekana imbereka
Kuko agaseko unyereka gatuma hari byinshi nkeka
Erega, nyamuneka, nanjye sinjye rwose urantoneka
Ndatonekara, nenda no kuhasiga amagara
Kamichi: Oh oh oh sinzi uko ambona
Kitoko: Rubavu rwanjye (aha)
Sinzi impamvu undeba mu maso ukampa igitwenge
(Oh oh oh sinzi uko ambona)
Sinzi impamvu undeba mu maso ukampa igitwenge